
Umuhanzi Bien Aime yabwiye Denzo wo muri Sherrie Silver Foundation ko amaze igihe kinini amukurikirana kandi amubonamo impano yo kuzahindura uruganda rwa muzika kurenza uko we abitekereza.
Bien Aime ubwo yasuraga Sherrie Silver Foundation yambwiye Denzo ko amubonamo umuntu ugomba guhindura byinshi ndetse akazakora umuziki ugera kw’isi hose kuburyo abo hafi ye bazamugiriraho umugisha.
Nkuko yabitangaje akaba yamubwiye ko akunda gukurikirana cyane ibikorwa bye ndetse hari impano idasanzwe amubonamo akaba yemeza ko ari umuhanzi abona uzagera kure hashoboka ndetse akazanabera abandi umugisha ukomeye.
Bien akaba ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga aho yamenyekanye cyane mu itsinda rya Sauti Sol ryakoze ibikorwa byinshi bitandukanye.




