Screenshot
Urubanza ruregwamo Dj Toxxyk rwasubitswe, nyuma yo gusaba urukiko ko yahabwa igihe cyo kwitegura bihagije.
Kuri uyu wa gatatu tariki 07 Mutarama 2026, Shema Arnaud uzwi nka Dj Toxxyk yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho.
Dj Toxxyk ukurikiranyweho birimo ubwicanyi butagambiriwe, agihabwa umwanya abamwunganira basabye urukiko ko bahabwa umwana uhagije wo kwitegura urubanza.
Bavuga ko batabonye umwanya uhagije wo kwitegura kuburana, nubwo ibyaha umukiliya wabo akurikiranyweho babimenyeshejwe.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Dj Toxxyk akwiye ubutabera nk’abandi banyarwanda bose, bityo ko akwiye guhabwa uwo mwanya yasabye kugira ngo ubutaha hatazabaho urundi rwitwazo.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 14 Mutarama 2026, saa tatu za mu gitondo.
Toxxyk akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo n’ibindi.
Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.



