Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yatangaje ko yarashe umusore wari mu itsinda ry’abagizi ba nabi bagera kuri 40 bayirwanyije ubwo yabateshaga mu bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.
Aba polisi ivuga ko ari abagizi banabi bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibitiyo,amasuka, amapiki n’ibindi, byabereye mu kagari ka Cyabararika ahavugwa ubucukuzi bwa Zahabu bwitwikira ijoro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo iri tsinda ry’aba bagizi banabi ryageraga muri kariya gace, Polisi yabanje kurasa mu kirere isa nkibaburira biba ayubusa ahubwo batangira kuyirwanya niko guhita irasa muri icyo kivunge umusore wo mu kigero k’imyaka 20 ahasiga ubuzima.
Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ,IP Ngirabakunzi Ignace avuga ko uwarashwe na polisi byatewe nuko bagerageje kuyirwanya.


