Mu gihe twinjira mu mwaka mushya wa 2026, nta yindi nkuru iri kuvugwa mu Rwanda kuruta igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie.
Kuva mu bato n’abakuru, abakunda imikino, n’abakurikira cyane ibivugwa muri politiki, abantu bose urasanga bavuga bati njye ndi Munyakazi abandi bati ndi Tiger.
Uribaza ngo ni iki gituma aba bahanzi bombi ari bo bihariye ibiganiro kuva ku bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abibereye mu irigari. The Ben na Bruce Melodie bose bahuriye ku kuba bazi kugena uko uruganda rw’imyidagaduro rubafata.
SOMA:Bruce Melodie yakoze mu jisho The Ben
Uretse iki kandi baremye n’ihangana rihoza abafana babo mu mpaka zidashira, ku buryo usanga bashobora no kuvugwaho nyamara bamaze amezi arenga 10 nta gihangano gishya bombi bafite.
Aba bahanzi ni mu gihe kandi ngo bihariye inkuru zivugwa kuko uretse no kuba bavugira no ku bikorwa byabo bitari bito mu muziki nyarwanda, nk’uko twanabigarukagaho ku ihangana bubatse iyo urebye usanga riri mu yabayeho akomeye mu Karere.
SOMA: Juno Kizigenza na Kenny Sol bari kuririra kuri The Ben na Bruce Melodie
Mu gitaramo aba bombi bahuriye uretse Abanyarwanda batandukanye barimo abaminisitiri, abayobozi bakuru, abashoramari n’abandi bakitabiriye, hari n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka Rema Namakula wanaririmbanye na The Ben, Joshua Baraka, Harmonize n’abandi.



