Perezida Kagame yahaye umugisha igitaramo The Ben yatumiyemo Bruce Melodie tariki 01 Mutarama 2026 muri Bk Arena.
Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ukuboza 2025, The Ben yagaragaye mu mashusho aganira na Perezida Kagame, bishimisha benshi bifuza kubona umukuru w’igihugu muri icyo gitaramo.
Ni mu birori byabereye muri Kigali Convention Center, byitabirwa n’abarenga ibihumbi bibiri.
SOMA: The Ben yatumiye Perezida Kagame mu gitaramo
3D TV RWANDA yamenye ko The Ben yasabye umukuru w’igihugu, kuzitabira igitaramo ‘The New Year Groove’ kizabera muri Bk Arena tariki 01 Mutarama 2026.
Umwe mu begereye uyu muhanzi yavuze ko ataduha amakuru yuzuye kuko bashaka kuyagira ibanga ariko ko Perezida Kagame yahaye umugisha iki gitaramo.
SOMA: Guca agasuzuguro: Impamvu The Ben yasubije Bruce Melodie
Yagize ati “Oya nibyo yagihaye umugisha.. birashoboka cyane ko tuzamubona muri The Nu Year Groove”
The Ben yavuze ko yishimiye guhura no kuganira n’umubyeyi we kandi ko Perezida Kagame amufata n’umutima utuma ‘Dukomeza ubuzima’.
Mu munsi ishize, Mugisha Benjamin aganira na RBA yavuze ko batanze ubutumire ku mukuru w’igihugu kandi ko kumubona byaba ari ishema rikomeye cyane.
SOMA: Nduhungirehe yasabye abantu kutagereranya The Ben n’uwo ari we wese
The Ben yatumiye Bruce Melodie mu gitaramo “The New Year Groove”, kikaba icya mbere kigiye guhuza aba bombi bamaze igihe bagereranywa.





