
Indege yari itwaye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatindijwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Chisinau muri Moldova, nyuma y’uko drone y’u Burusiya yinjiye mu kirere cy’iki gihugu.
Zelensky n’umugore we, Olena, bari ku kibuga cy’indege i Chisinau, bitegura guhaguruka berekeza mu Mujyi wa Oslo muri Norvege, aho bari bagiye kwitabira umuhango wo gushyingura Umwami Harald wa V.
Indege ya Perezida Zelensky yagumye ku kibuga cy’indege mu gihe cy’isaha imwe, nyuma y’uko Moldova ifunze ikirere cyayo kubera iyo drone.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Moldova, Dumitru Ciorici, yabwiye BBC ko igihugu cyafunze ikirere nyuma yo kubona ko drone y’u Burusiya yinjiye mu kirere cya Moldova iturutse muri Ukraine.
Ciorici yavuze ko indege eshatu zari ziteguye guhaguruka n’izindi enye zari zitegereje kugwa zatindijwe kubera icyo cyemezo.
Indege ya Zelensky yagombaga guhaguruka ahagana saa 16:30 ku isaha yaho, ivuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Chisinau.
Nyuma y’igihe, abayobozi ba Moldova bemeje ko iyo drone yaguye igaturika, ahantu ho mu birometero 160 uvuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Chisinau.
Nyuma yo kwemeza ko nta kibazo cyari kikiriho, indege yari itwaye Perezida Zelensky yemerewe guhaguruka, ikomeza urugendo rwayo yerekeza muri Norvege.






