
Umunyamakuru Taikun Ndahiro yemeye imbere y’Urukiko ko yakoresheje urumogi, ariko asaba ko aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo yajyanwa muri ‘Rehab’ kugira ngo afashwe kurureka.
Taikun Ndahiro uherutse gutabwa muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano, yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2026, Taikun yasabye Urukiko kumurekura akajyanwa muri ‘Rehab’, aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiye.
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Taikun akurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Bwagaragaje ko ku wa 26 Kanama 2026, Umudaso witwa Jean Pierre n’umupolisi witwa Gasasira bagiye iwe nyuma yo guhamagarwa na Kubwayo Lenzo uzwi nka Dj Lenzo, babonye Taikun mu nzu babanagamo arimo kugerageza kwitwikiramo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Taikun aho gukorana n’inzego z’umutekano, yakubise Umudaso umugeri ndetse agerageza gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye abo bari kumwe, ariko ntibyakunda.
Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Taikun yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280, ari na byo bwashingiyeho busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Taikun yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, kandi ko yari azi ko kurukoresha ari icyaha. Gusa yavuze ko muri Mata 2026 yatangiye urugendo rwo kurureka.
Yasobanuye ko muri urwo rugendo yahuye n’imbogamizi kuko Dj Lenzo babanaga yakomezaga kunywa urumogi ndetse akaruzana mu rugo, bigatuma na we yongera kurunywa.
Taikun yavuze ko yaje kwigira inama yo gutandukana na Dj Lenzo, ariko Lenzo akabyanga. Ibi byatumye ikibazo bakigeza no muri RIB, aho bandikiranye ku bijyanye n’ibyo uyu mu-Dj yagombaga gusohokana mu nzu, ariko na bwo ntiyemera kuhava.
Nyuma y’uko Dj Lenzo yanze kuva mu nzu, Taikun yavuze ko yasohoye ibintu bye, asigamo igitanda, hanyuma atwika impapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo yemere kuva mu rugo.
Taikun yavuze ko ari muri ibyo bikorwa ubwo yabonaga abapolisi babiri n’Umudaso umwe bari mu rugo iwe, bamubwira ko bagiye kumwambika amapingu.
Yemeye ko habayeho gushyamirana, ariko ahakana ko yakubise inzego z’umutekano. Umwunganizi we yavuze ko Taikun yari yambaye akenda k’imbere gusa, akaba ari yo mpamvu yanze kwambikwa amapingu.
Taikun yavuze ko iyo aza kuba yarakubise Umudaso nk’uko abishinjwa, icyaha yari gukurikiranwaho cyari kuba gikubiyemo no gukubita cyangwa gukomeretsa, aho kuba kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano.
Umwunganizi we na we yagaragaje ko iyo Umudaso aza gukubitwa nk’uko bivugwa, ikirego cyakabaye giherekejwe na raporo ya muganga igaragaza ibikomere yaba yaratewe.
Ku birebana n’ibyavuzwe ko yashakaga kwiyahura, Taikun yabihakanye, avuga ko ahubwo yarimo gutera ubwoba Dj Lenzo kugira ngo amuvire mu rugo.
Yasobanuye ko iyo aba yarashakaga kwiyahura, yari gutwika umufariso baryamagaho aho gutwika impapuro.
Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yatangaje ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 16 Nzeri 2026.






