
Umuhanzi King James witegura gukora ibitaramo bibiri byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, yongeye kwibutsa King V RW) niba yiteguye gutarama ku wa 1 Kanama 2026.
Uyu muhanzi uri kuzamuka neza muri muzika nyarwanda ndetse bamwe badatinya no kuvuga ko ari nka King James muto, niwe ubwe wisabiye James ko yamuha urubyiniro mu gitaramo maze nawe ahita abimwemerera none ari kumwiyibukiriza gahunda ihari.
SOMA:Kuri Christopher nta muhanzi ufite ‘hits’ nyinshi kurusha King James
Mu butumwa bwo King V RW yashyize hanze yandikiranye na King James kuri Instagram, James yatangiye amwandikira ati “Uraho umwami muto, tariki ya 1 Kanama aritegura?”
King V RW nawe asubiza ahita amubwira ati “Nditeguye reka dukore amateka.” Uyu muhanzi ni umwe mu bagezweho cyane muri iyi mu ndirimbo nka “Tattoo”, “Oya”, “Tossa”, “Suwawe”, n’izindi.




