Umuhanzi Mugisha Banjamin wamamaye nka The Ben, yahishuye ko yatumiye nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu gitaramo gisoza umwaka cya ‘The new years Groove’ kizabera muri Bk Arena tariki 01 Mutarama 2026.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro mu kiganiro RBA Iwacu gikorwa na Kate Gutsave.
Bimaze kumenyerwa ko Umukuru w’Igihugu ajya agaragara mu bitaramo bigiye bitandukanye, hari amahirwe menshi ko niki cya ‘The New Years Groove’ yakibonekamo.
SOMA: Totora indabo zanjye The Ben yihanijemo Bruce Melodie
Iki gitaramo gitegereranyijwe amatsiko n’abakunzi ba Muzika mu Rwanda bitewe n’imitegurire yacyo no gushyira akadomo ku ihangana rimaze iminsi rivugwa hagati y’abahanzi babiri bayoboye abandi mu Rwanda: Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben.
Aba bahanzi bombi bamaze iminsi bashyize hanze ibihangano bivugiyemo imyato aho buri umwe ashimangira ko ariwe nkota y’amujyi abiri.
SOMA: Mbosso, Chriss Eazy, GISA:Intwaro The Ben azitwaza mu gitaramo
Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody tariki 17 Ukuboza yasohoye indirimbo yise ‘Munyakazi’ ,asa nkushimangira ko ari umukozi dore ko uyu muhanzi ajya ashinza mugenzi we bahanganiye Ikamba rya Muzika mu Rwanda The Ben Ubunebwe bukabije.
The Ben na we ntiyajuyaje amusubiriza mu ndirimbo yashyize hanze tariki 27 Ukuboza yise ‘Indabo Zange’ aho yibukije Bruce indabo yigeze gushyira Kizz Daniel akazanga.
The Ben nkaho ibyo bidahagije mu mashusho y’iyi ndirimbo yagaragaje ko Bruce Melody ashobora kuba yarabaswe n’ibiyobyabwenge nubwo uyu muhanzi aherutse kubihakaza.
Kanda hano ugure tike zitarashira




