
Bertarnd Bisimwa, Umuyobozi wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi yamaganiye kure ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi biri huriro.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bisimwa yavuze ko Loni yahisemo guhana uruhande avuga ko rwitabiriye ibiganiro by’amahoro kandi rukomeje kubahiriza ibyo rwiyemeje, aho guha agaciro impamvu z’ishingiro zatumye amakimbirane akomeza kumara imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
yagize ati “Mu gufatira ibihano uruhande rwitabiriye inzira y’ibiganiro kandi rukomeje kubahiriza ibyo rwiyemeje, Loni yerekanye ko yateshutse ku nshingano zayo zo gushyigikira amahoro n’ubutabera.”
Bisimwa kandi yanavuze ko ibyemezo nk’ibi bidashingiye ku isesengura ryimbitse ry’ibibazo, ahubwo bishingiye ku gitutu cya politiki, ibintu bishobora gutuma ibiganiro by’amahoro bihungabana ndetse bikongera gukaza umwuka mubi hagati y’impande zihanganye.
Yongeyeho ko gushyira igitutu ku ruhande rumwe bishobora gutiza umurindi amakimbirane aho kuyakemura, anavuga ko amahoro arambye atagerwaho binyuze mu bihano gusa, ahubwo ko ashingira ku biganiro byubaka no gukemura impamvu z’ishingiro z’amakimbirane.
Mu butumwa bwe, yagaragaje ko hari abaturage bavuga ko bamaze igihe bahura n’ihohoterwa rikomeye, kwimurwa mu byabo ndetse n’ibitero byibasira abasivili, ashimangira ko ibyo bibazo bidakwiye kwirengagizwa mu gihe hashakwa amahoro.Yanaburiye ko gukomeza gufata ibyemezo bifatira ibihano uruhande rumwe bishobora kugira ingaruka zirimo kongera ubushyamirane, gukaza imirwano no kudindiza ibiganiro bya dipolomasi biri gukorwa n’abahuza batandukanye.
Ibi bihano byafashwe n’Akanama ka Loni gashinzwe ibihano, gafatira ibihano bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 n’iri huriro ubwaryo. Mu bafatiwe ibihano harimo Corneille Nangaa, John Imani Nzenze, ihuriro AFC, ndetse na M23/ARC.
Ibihano birimo gufatira umutungo ushobora kuba uri mu bihugu binyamuryango bya Loni, kubuzwa ingendo mpuzamahanga no kubuzwa gukorana mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa kwakira ubufasha bushobora kubafasha.







