Umufaransa Arsene Wenger wahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, aherutse kuvuga ko abona igifasha ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kugera ku ntsinzi ari uburezi bwiza bagira uburyo bahenzura impano ndetse n’abimukira bava muri Afurika kuko bari mu baha abakinnyi benshi iki gihugu.
Kugeza ubu u Bufaransa bugiye gukina na Espagne muri 1/2 cy’igikombe cy’lsi cya 2026, abakinnyi barimo Kylian Mbappe, Micheal Olise na Ousamane Dembele bari kuyifasha cyane bose bafite inkomoko muri Afurika.
Uretse aba kandi iyi kipe iyo urebye abakinnyi benshi bayikinira ku kigero cyo hejuru cyane baba bafite inkomoko kuri uyu mugabane.







