
Umukinnyi w’umu-Congoman Faustin Likau Kitoko Pizzalo yandikiye Rayon sports ibaluwa isubiza iyo yari yahawe na Rayon sports imusaba ubusobanuro bw’uko ataza mu myitozo.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2026 nibwo ikipe ya Rayon sports yandikiye Faustin Likau Kitoko ibaluwa imusaba ubusanuro n’impamvu ituma ataza mu myitozo yiyi kipe, ndetse Rayon sports yanahise imusaba kuba yageze mu myitozo bitarenze iminsi ibiri.
Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026 nibwo Likau yasubije ibaluwa yari yandikiwe na Rayon sports, mu ibaluwa ye isubiza yasobanuye ko ikimutera kutitabira imyitozo byaturutse kukuba iyi kipe itaramuhaye itike y’indege imuzana mu Rwanda ndetse anavuga ko igihe cyose yahabwa itike yahita aza mu myitozo.
Likau yari yahawe na Rayon sports iminsi ibiri yokuba yageze mu kazi ariko iyo minsi yamaze kurenga n’ubwo yasubije ibaluwa yari yandikiwe.
Amakuru 3D TV RWANDA yamenye ni uko uyu mukinnyi yari yemerewe amatike abiri iyamuzanye mu Rwanda ndetse niyo kumusubizayo, ubwo bivuze ko amatike ye yose yari yemerewe na Rayon sports yamaze kuyakoresha.
Hakomeje kwibazwa uwaba yigiza nkana hagati ya Rayon sports na Likau, ndetse hakanibazwa ikizakorwa mu gihe iyi kipe itakwoherereza uyu mukinnyi itike y’indege.
Ariko n’ubwo impande zombi zisa nizatsimbaraye, birumvikana hagomba gukurikizwa ibiri mu masezerano yasinywe n’impande zombi.
Faustin Likau Kitoko yageze muri Rayon sports mu mpera za 2025 avuye muri Flambeau du Centre yo mu Burundi yari yaragezemo mu 2024.

Faustin Likau Kitoko Pizzalo yasubije ibaluwa yari yandikiwe na Rayon sports imusaba ubusobanuro bw’ikimutera kutaza mu myitozo.




