
Umuhanzikazi Bwiza ntagitaramiye i Lusaka muri Zambia kuri tariki 11 Nyakanga 2026 nk’uko byari byitezwe mu bitaramo afite bizenguruka Isi yise “Home World Tour” byanitiriwe album ye ya Gatatu.
Uhujimfura Claude ureberera inyungu z’uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na The Room, yavuze bahinduye amatariki y’iki gitaramo gusa ariko kigomba kuzaba.
SOMA:Bwiza niwe muhanzikazi nyarwanda wumvwa cyane kuri Spotify
Ikindi gihe kizabera kizatangazwa vuba.Yagize ati “Ntabwo ari ukugihagarika ahubwo hari ibyo twaganiriye n’abafatanyabikorwa badusaba ko twakwigiza inyuma cyane hari ibyo basabaga ko babanza kwitegura neza.”
Claude kandi abajijwe niba umuhanzikazi areberera inyungu yaba yarahinduye amatariki kugira ngo aruhuke cyane ko akubutse muri Summer Country Tour, yavuze atari byo ngo kuko yakora n’ibindi byinshi nk’umuntu ukiri muto.






