
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, nibwo ibitaramo bya Summer Country Tour byabaga ku nshuro ya mbere, byasozwaga.
Ku wa Gatanu tariki 3 Nyakanga, abahanzi Bruce Melodie, Bwiza na The Ben baraye basubiyemo indirimbo bari buririmbe ndetse banimenyereza urubyiniro imbere y’abafana bari benshi bitandukanye n’ahandi banyuze.
Umuhanzi Bwiza niwe wageze ku rubyiniro bwa mbere mu bahanzi bakuru mu gitaramo mu gihe abandi nka Ka Nyota, T-Blaise Broskii, Nkirikindi mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora, Fally P na Magna Romeo nabo bari banje guhabwa umwanya.
Bwiza yageze ku rubyiniro Saa 20:33 aririmba indirimbo nka, Gake Gake, Exchange, Wibeshya, Yiwe, Best Friend, Ni Danje remix, maze ageze kuri Ogera na Do Me ajya mu bafana ku cyuma yagenderagaho ibyatumye anishimirwa n’abafana cyane.
SOMA:Bruce Melodie yisubije umwanya we kuri Spotify
Nyuma y’uko Bwiza yari yavuye ku rubyiniro Saa 21:14, Kitoko wabwiye abafana ko yatse iminota micye yageze ku rubyiniro Saa 21:19 aririmba indirimbo nka, Rurabo, Agakecuru… na Sibyo na Thank You Kagame zamufashije kwishimirwa n’abafana kuri Stade Umuganda.
The Ben nk’umuhanzi w’umushyitsi mukuru mu bitaramo bya Summer Country Tour, yageze ku rubyiniro Saa 21:58, yinjirira ku ndirimbo Sibeza ajya kuri Nd’uwi Kigali, I’m Love, Folomiana, Indabo Zanjye, Ntacyadutanya, Ko Nahindutse, Ndaje, Kwicuma yaririmbanye na murumuna we Green P na P-Fla, Ni Forever ndetse Thank You yasorejeho anyuzwe.
Bruce Melodie nka nyiri bitaramo yageze ku rubyiniro ku isaha ya Saa ya 23:05 yinjira ku ndirimbo Selebura, akurikizaho, Funga Macho, Ikinya, Ikinyafu, yageze ku ndirimbo I’m Back azana Jay-C Ambassador bayikoranye, Ndakwanga, Nisindiye, Urabinyegeza, Bado, Pom Pom, Henzapu, Kungola, maze Saa 00:04 ava ku rubyiniro abafana badasha.






