
Umuhanzi Bruce Melodie yamaze kwisubiza umwanya wa mbere nk’umuhanzi nyarwanda wumvwa n’abantu benshi mu gihe cy’ukwezi kuri Spotify.
Abagera ku bihumbi 239 birenga nibo bumva uyu muhanzi mu kwezi (Monthly Listeners) nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo “Détail” yahise akura kuri uyu mwanya Element Eleeeh wari wawumutwaye.
Element ukurikira Bruce kuri ubu we yumva n’ibihumbi 237 mu kwezi, mu gihe yashyiraga hanze indirimbo “Ayayaah” yakoranye na Joshua Baraka na Bien Aime yamaze ukwezi kurenga ari we uyoboye mu Rwanda.






