
Umuhanzikazi Tyla, umaze kwigarurira isoko ry’umuziki w’Afurika ku ruhando mpuzamahanga, ukomeje no kwegukana ibihembo bikomeye birimo na Grammy Awards 2, yasinyanye amasezerano mashya afite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari na Roc Nation ya JAY-Z, nyuma gato yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Epic Records, aho yahisemo kutayongera.
Tyla yinjiye mu itsinda ry’abahanzi bakomeye bakorana na Roc Nation, ririmo ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abahanzi bagezweho mu njyana nka Afrobeats.
Mu bahanzi bakomeye ba Pop na R&B bakorana n’iyi sosiyete harimo Rihanna, Alicia Keys, John Legend na Christina Aguilera.
SOMA:Tyla yongeye gukora mu mutwe Abanyanijeriya
Mu bandi bahanzi mpuzamahanga bakorana na Roc Nation harimo Tiwa Savage, J Balvin na Ayra Starr, bose bakaba bamaze kugera ku ntsinzi ikomeye mu rugendo rwabo rwa muzika.
Tyal agiye muri Roc Nation asangamo Ayra Starr banakoeanye indirimbo “Girl Next Door” ndetse na Tiwa Savage wabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika wayisinyemo mu 2016.






