
Umuhanzi Joshua Baraka washyize hanze indirimbo ye mbere muri uyu mwaka wa 2026, yatanze ubutumwa bukomeye mu myandikire yayo.
lyi ndirimbo yitwa “What do i know”, hari aho Baraka avuga ko indirimbo “Bread and Butter” ya Mowzey Radio & Weasel yayiririmbaga kenshi ndetse akabashimira gusa ngo ubu ni B’raka buri wese arabizi.
Uretse Goodlyfe kandi Joshua Baraka ashimira A Pass akavuga ko indirimbo ye “Dididada” ituma amufata nk’intwari ikomeye, akanashimira Elly Wamala, ndetse na Maurice Kirya.
Aba banyabigwi bose asoza ababwira ko ubu ari we uyoboye nk’uko yabumvaga kuri radiyo.





