
Ku wa 27 Kamena 2026, DJ Spinny n’inshuti ze bakoranye umuganda n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga aho uyu muvangamuziki azakorera ibitaramo mu kwezi gutaha.
Uretse gukora umuganda n’abaturage kandi, Spinny binyuze muri kompanyi ye yitwa Spinny Events Ltd, yatanze miliyoni 3 Frw azafasha abaturage bamwe muri aka Karere.
DJ Spinny n’inshuti ze nyuma y’ibikorwa bakoreye mu Karere ka Kicukiro, banakomereje mu Bugesera aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ndetse bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baharuhukiye.
SOMA:Bwiza wari witeguye cyane ntiyabashije gutaramira iwabo
Mu Karere ka Bugesera kandi banoroje abaturage bagera kuri batanu aho buri wese yahawe ihene ebyiri zizabafasha kwiteza imbere.
DJ Spinny aritegura gukora igitaramo “Spinny & Friends” kizabera ku kibuga cya Cricket i Gahanga ku 18 Nyakanga 2026, hakazaba hari Kabza De Small ufite izina rikomeye cyane mu njyana ya Amapiano.









