
Umuhanzikazi Bwiza wari witeguye bihagije ngo ataramire iwabo mu Karere ka Bugesera, ntiyabashije kugera ku rubyiniro i Nyamata mu gitaramo cya “Summer Country Tour”.
Bwiza yasabye imbabazi abafana be avuga impamvu yatumye atagera ku rubyiniro ari ikibazo cy’impanuka yatumye atabasha kugera aho iki gitaramo cyabereye.
Muri iki gitaramo, Bwiza yahamagawe ku rubyiniro ariko hashira iminota myinshi atarahagera birangira Kitoko Bibarwa ari we uje ku rubyiniro mu masaha ya Saa Tatu z’umugoroba.
Amakuru ahari avuga ko Bwiza yashakaga kuririmba hagati ya Bruce Melodie na The Ben, hanyuma bigatuma atinda kugera ahabera igitaramo, ababitegura bamubura bagahita bamubwira atakigeze ku rubyiniro.
Bwiza yari yitegura cyane nk’umwana uri iwabo mu rugo ku buryo wabonaga ibyapa byinshi byanditseho amazina ye kuri Stade ya Bugesera ndetse n’ibindi byanditseho ngo “Queen of our hearts”.






