
Umuhanzi Bruce Melodie mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yemeye ko mu bitaramo bya “Summer Country Tour” yarushijwe i Musanze na mugenzi we The Ben, ngo gusa ahandi azagenda umuzamukana bityo ahubwo yongeremo akagufu.
Bruce kandi avuga ko muri ibi bitaramo ari kugenda nk’ikirango cya ADIDAS gifite imirongo ihera ku muto ijya ku muremure, bivuze ko azagenda arushaho gukara mu bitaramo.
Bruce kandi yageneye ubutumwa mugenzi we The Ben bari guhurira muri ibi bitaramo, maze avuga akwiye kongeramo agatege kuko atazamworohera.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2026, ibi bitaramo birerekeza mu Karere ka Bugesera.





