
Umuhanga mu kuvanga imiziki ndetse akaba n’umuhanzi Deejay Pius yise imvugo za Muyoboke ibinyoma nyuma y’uko avuze ko ari we wagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo “Agatako” Pius yakoranye na Jose Chameleone.
Deejay Pius mu butumwa yaherekeje amashusho ya Muyoboke avuga, yatangiye yandika ati “Jya wirinda kugira imyitwarire mibi ishobora gusebya izina ryawe cyangwa ibyo wagezeho mu gihe umaze ku Isi.”
Uretse gukomeza anatanga inama kuri Muyoboke imaze igihe kinini afasha abahanzi mu bujyana bw’uko bakora imiziki yabo, Pius yananditse agaragaza ko ibyo Muyoboke avuga ari ibinyoma gusa.






