
Perezida wa Rayon Sports Murenzi Abdalllah yemeje ko guhera mu mwaka w’imikino utaha wa 2026/27, Banki ya Kigali izasimbura SKOL ku myambaro ya Rayon Sports ndetse ni yo izaba ari umuterankunga mukuru w’iyi kipe mu myaka itanu iri imbere.
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yemeje ko iyi kipe yamaze kwemeranya na Banki ya Kigali (BK) ko ari yo izaba ari umuterankunga wayo mukuru, ikazarangiza ibibazo byose byose by’amikoro byari mu ikipe, ariko nanone mu minsi mike izavugurura andi maseserano na Skol iyiha ikibuga.
Mu ntangiriro za Kamena 2026, ni bwo Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) rwatangaje ko amasezerano y’imikoranire hagati yarwo n’Ikipe ya Rayon Sports rwari rubereye umuterankunga mukuru, yarangiye.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ibiganiro byo kuyavugurura bigeze kure, ndetse mu gihe cya vuba hazatangazwa uburyo bw’imikoranire bushya.
Nubwo bimeze bityo ariko, Murenzi Abdallah yemeje ko atazaba ari we mufatanyabikorwa mukuru, kuko Rayon Sports yemeranyije gukorana Banki ya Kigali guhera mu mwaka utaha w’imikino, ari na yo izajya yambara imbere ku myambaro yayo.
Mu minsi iri imbere Rayon Sports izashyira hanze imyambaro mishya izambara mu myaka itanu iriho Banki ya Kigali ndetse na Jayrutty Investment, dore ko impande zombi ifitanye na yo amasezerano y’imyaka itanu.
Abandi bafatanyabikorwa bahari barimo Airtel, izanagira uruhare mu kugura bisi nshya ya Rayon Sports, na yo izaboneka mu mwaka utaha w’imikino, ndetse mu gihe izaba itaraboneka hakazashakwa uburyo Rayon Sports izajya igenda, dore ko ingendo zayo zitwara arenga miliyoni 50 Frw ku mwaka.



