
Ikipe ya APR FC ikomeje ibiganiro n’umutoza wayo Abderrahim Talib byo kuba basesa amasezerano bagatandukana nubwo yabashije kuyihesha bimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda ariko ikaba imushinja kuba ataritwaye neza mu mikino Nyafurika kandi aricyo bari bamuzaniye.
Ikipe ya APR FC ikomeje gushaka abakinnyi bagomba kuyifasha mu mwaka utaha wa shampiyona iyi kipe kuri ubu ikaba ikomeje gushaka ukuntu yasesa amasezerano n’umutoza wayo Abderrahim Talib nyuma yo kutagera kubyo bifuzaga ko azabagezaho.
Uyu mutoza bari bahaye intego yo kugeza ikipe ya APR FC kure hashoboka mu mikino Nyafurika kuko n’ubusanzwe ibikombe bikinirwa mu Rwanda iyi kipe yabitwaraga gusa uyu mutoza akaba atarabashije kugera ku ntego ze kuko mu mikino Nyafurika havuyemo ku ikubitiro.
Ikipe ya APR FC kuri ubu ikaba yifuza umutoza wabasha kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League kuko aribyo bintu ifitiye inyota kurusha ibindi byanatumye bajya mu biganiro byo gusesa amasezerano.





