
Umuhanzi Bebe Cool uri mu b’amazina manini mu muziki wa Uganda, mu butumwa burebure yanditse kuri X, yagaragaje ko ngo Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016 yamukoreye uburiganya bw’amafaranga yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal.
Uyu mugabo utasobanuye byinshi kuri ibi, avuga ko afite ibimenyetso birengera ingingo ze.Bebe Cool akomeza avuga ko azi abantu benshi yakoreye ibintu nk’ibi, ndetse ngo we n’umukobwa w’inshuti uba muri Uganda, hari n’abantu bahuye imbonankubone mu bo bariganyije.
Yagize ati “Mfite byinshi cyane mbaziho kurusha uko mubitekereza, wowe n’umukobwa w’inshuti yawe w’irabura mumaze igihe kirekire mukina uyu mukino. Ikibabaje kurushaho ni uko nzi n’abandi bantu mwabikoze. Ariko igishimishije ni uko wowe n’inshuti yawe mwahuye imbonankubone na bamwe mu bo mwahohoteye, kandi ni bwo nahamije neza ko ari mwe.”
“Ufite umuntu muri Uganda ufite nimero na konti ukoresha kwakira amafaranga. Wariyizeye kuko watekerezaga ko kubera ko ndi umugabo wubatse urugo ntazigera mbishyira hanze, ariko ikibabaje kuri mwe ni uko ibiganiro twagiraga byari bizwi n’umugore wanjye, kuko twavuganaga ku bijyanye n’umwuga w’umupira w’amaguru w’umuhungu wanjye.”
Mutesi Jolly nawe ntiyatinze kumusubiza maze amubwira ko atagakwiye kuvuga ibyo abonye byose cyane nk’umuntu w’icyamamare yajya abanza agashishoza. Jolly kandi yerekanye amakuru yamugezeho avuga ko hari umuntu witwa Akansasira Jolly umwiyitirira akaba ari we ucucura abantu.
Bebe Cool ufite EP hanze yise “No Risk” hari abahuza ibi yakoze no kuba ashaka gutuma avugwa cyane nk’umuntu ufite ibihangano bishya hanze, hanyuma agafatira ku izina rikomeye muri Afurika nka Jolly.






