
Mu gihe imyiteguro y’ibitaramo bya “Summer Country Tour”, The Ben yagaragaje ko yeteguye cyane gutanga ibyiza mu gitaramo kizabera i Musanze.
The Ben kandi yateguje abahanzi bagenzi be barimo Bruce Melodie, Kitoko Bibarwa na Bwiza, ko atazaborohera ku rubyiniro. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo aba bahanzi baraba bataramira i Musanze muri Stade Ubworoherane.
Uyu muhanzi yiteguye guseruka gitore mu bitaramo byiswe “Summer Country Tour” azahuriramo na Bruce Melodie, Bwiza na Kitoko Bibarwa biratangirira mu mujyi wa Musanze ku wa 13 Kamena 2026.
Mu butumwa yahaye abamukurikira buteguza abatuye intara y’Amajyaruguru iby’iki gitaramo The Ben yavuze ko yiteguye cyane kubataramira bakanyurwa asoza agira ati “Ariko Sinzaborohera.”
Nyuma ya Musanze ibi bitaramo bizakomereza Mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026.Mu Karere ka Bugesera ni ku wa 27 Kamena 2026.Ibi bitaramo bizasorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.






