
Umuhanzi Chriss Eazy yatangaje ko mu gikombe cy’isi agomba kuba ashyigikiye ikipe y’igihugu ya Portugal bitewe n’uburyo akundamo cyane umukinnyi cristiano Ronaldo.
Chriss Eazy yatangaje ko kuva kera iyo APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi byatsindwaga yariraga bitewe n’uburyo yakundagamo ayo makipe ndetse anakunda umupira w’amaguru muri rusange gusa kuri ubu akaba atazi aho urukundo rwabyo rwarangiriye.
Uyu muhanzi akaba yatangaje ko kuri ubu mu gikombe cy’isi agomba kuba Ari gufana ikipe y’igihugu ya Portugal kubera ko akunda cyane umukinnyi cristiano Ronaldo ndetse akaba anabona ko ariwe uzegukana iki gikombe.
Chriss Eazy akaba Ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse akaba yemeza ko akiri muto yakurikiranaga cyane ibintu bijyanye n’umupira w’amaguru ariko kuri ubu atazi uburyo byarangiyemo.





