
Mr P umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria wahoze mu itsinda rya P Square yari ahuriyemo n’impamga ye Rudeboy yihanangirije abakomeje kubagereranya atangaza ko abantu bagomba kumufata nk’umuntu wihariye ntabyo kumugereranya n’abandi.
Umuhanzi wo muri Nigeria, Peter Okoye wamamaye nka Mr P, yihanangirije abakomeje kumugereranya n’impanga ye Rudeboy bahoze baririmbana mu itsinda rya P-Square.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ashaka kwibanda ku muziki we ku giti ke, bityo ko nta bintu bimujagaraza akeneye. Yasabye abafana ko bamureka akaba we kuko yihariye.
Ati “Muhagarike kungereranya n’umuvandimwe wange cyangwa undi wese. Naragereranyijwe bihagije. Ndashaka kuba nge. Nta wundi umeze nkange. Ndashaka gukora ibintu byange, ubundi nkibonera amafaranga.”





