
Umunyabigwi Thierry Henry umwe mu bakinnyi bakoze amateka muri ruhago kw’isi yitiriwe umwe mu mihanda y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma ya Pele , Thierry Henry nawe yitiriwe umwe mu mihanda y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Thierry Henry ntiyari ahari ubwo hatahwaga ku mugaragaro uyu muhanda ku gicamunsi cyo ku wa 10 Kamena 2026 icyakora abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimye cyane abakoze iki gikorwa yongera kwibutsa abantu ko Umujyi wa New York uzahora ari ingenzi kuri we kuko n’umuhungu we Tristan dore ko ari ho yavukiye.
Uretse ibi, Thierry Henry yasoreje urugendo rwe rwo gukina ruhago mu ikipe ya New York Red Bulls yo muri uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni 20.





