
Myugariro Niyigena Clement na rutahizamu Biramahire Abeddy bari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari mu rugendo rwo gushaka imikino mpuzamahanga ya gicuti ntabwo bagarukanye n’abandi bitewe na gahunda barimo zo gushaka uko baganira n’amakipe abifuza yo mu bihugu by’Abarabu.
Umunyamakuru Éphrem Kayiranga wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ mu Misiri, yatangaje ko myugariro Niyigena Clément atari mu bakinnyi batashye mu Rwanda kuri uyu wa Kane, ahubwo yasigaye i Cairo, we na Biramahire Abeddy.
Niyigena yasoje amasezerano muri APR FC ndetse bivugwa ko hari amakipe amwifuza hanze y’u Rwanda.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto yavugishije abantu benshi aho yari yambaye umwambaro wa Club Africain yo muri Tunisia.
Niyigena Clement usanzwe mu ikipe ya APR FC yasigaranye na Biramahire Abeddy usanzwe mu ikipe ya Assabah SC muri Libya.




