
Mu myaka isaga itanu ishize Bruce Melodie yakoze ibikorwa byinshi agamije kwagura umuziki we ku giti ariko agafata n’imyanzuro ikomeye kugira ngo ahindura umuziki nyarwanda ndetse asirimure Abanyarwanda bumva umuziki.
Muri iyi myaka Bruce yakoranye indirimbo n’abahanzi 8 bakomeye mu Karere ka Afurika y’lburasirazuba nka Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Bien, Innoss’B n’abandi. Uretse aba kandi yanakoranye n’abo muri Nigeria n’abo ku rwego mpuzamahanga nka Shaggy.
Ntiyarekeye kandi kuko kenshi yashishikarizaga Abanyarwanda kumvira imiziki ku mbuga zishyura neza abahanzi nka Spotify, Apple Music n’izindi kugira ngo abantu bave ku byo kumvira indirimbo mu buryo busanzweho butagira byinshi buha abahanzi.
SOMA:Abahanzi baceceka batumye imyidagaduro idashyuha-Bruce Melodie
Muri uyu mwaka Kandi uyu muhanzi yateguye ibitaramo bizenguruka intara zitandukanye z’igihugu, ariko bigasaba ko abaturage bishyura kugira ngo babyitabire, bitandukanye n’ibyabagaho mbere hose abantu babirebera ubuntu. Ibi bikaba umuco mushya wo gutoza abantu ko bakwiye gushyigikira abahanzi bakunda.
Ibi bitaramo byiswe “2026 Summer Country Tour”, bikazaririmbamo Bruce Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko Bibarwa. Ku ikubitiro bizahera i Musanze ku wa 13 Kamena 2026, 20 Kamena i Nyagatare, 27 Kamena i Bugesera hanyuma basoreze i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.






