
Umuhanzi Joshua Baraka uherutse gupfusha se Lawrence Okello, yanditse ubutumwa bugaragazaga ko yababajwe n’abantu bafashe amashusho ashyingura umubyeyi we kugira ngo barebwe ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Sinashoboga kwihanganira no gutekereza ko cyo najya kuri interineti nkabona isanduku y’umurambo wa data iri mu mva. Ni yo mpamvu nta mashusho yemerewe gufatwa mu muhango wo kumushyingura.”
“Mushobora kubivuga cyangwa kubisobanura uko mushaka. Imana izabababarire ibyo mukora kugira ngo mwikururire abantu no kugira ngo mushagarwe.”
Umubyeyi wa Joshua Baraka yapfuye ku wa 7 Kamena 2026, bikavugwa yari amaze igihe afite uburwayi bw’igifu.





