
Umutoza Banamwana Camarade yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru wa Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka ibi bikaba bibaye nyuma yo kudahuza na Bugesera FC yatozaga bari bamaze iminsi irenga 10 baganira ibyo kongera amasezerano.
Sunrise FC iherutse kongera kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, yatangaje ko Banamwana Camarade ari we uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27 aho iyi kipe yabitangaje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Banamwana Camarade yari asanzwe ari umutoza wa Bugesera FC aho mwaka ushize w’imikino yayifashije gusoreza ku mwanya wa cyenda n’amanota 44 ndetse uyobozi bwa Bugesera FC bwari bwifuje gukomezanya n’uyu mutoza, ariko byarangiye agiye gufatanya n’ikipe yo mu Akarere ka Nyagatare muri shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Nzeri 2026, igasozwa ku wa 30 Gicurasi 2027.
Uretse Bugesera FC yatoje andi makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Vision FC, Etoile de l’Est FC n’andi.





