
Nyuma yaho Papa Leon XIV atangarije ko ari umufana w’akadasohoka wa Real Madrid perezida wayo Florentino Pérez yatangaje ko uyu munsi agomba kumugenera impano y’umwambaro w’iyi kipe ariko ufite umwihariko.
Papa Leon XIV aherutse gutangaza ko Ari umufana ukomeye wa Real Madrid ibintu byatunguye benshi kuko batibazaga niba yaba akurikirana ibigendanye n’umupira w’amaguru byanatumye Florentino Perez perezida wa Real Madrid amugenera impano.
Nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora ikipe ya Real Madrid Florentino Perez akaba yatangaje ko yifuza kugenera umwambaro w’ikipe Papa Leon XIV ariko uwo mwambaro ukaba ugomba kuba ufite umwihariko udasanzwe kuri iki cyumweru.
Perez akaba yaratorewe kongera kuba umuyobozi wa Real Madrid nyuma y’amatora yari ahanganyemo na Enrique Riquelme.





