
Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko nubwo baheruka gukorana cyera na The Ben indirimbo yitwa “Mbahafi ” gusa ari abavandimwe cyane amufata nka musaza we kandi ari umuhanzi yubaha cyane kuko yamutanze mu muziki ndetse ko nubwo bataraganira kubyo gukorana indirimbo ariko yizera ko ibyo bintu bizabaho.
Butera Knowless umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda yatangaje ko nubwo batarafata umwanya we na The Ben ngo baganire ukuntu bakorana indirimbo gusa amwubaha nka musaza we ndetse nk’umuhanzi wamubanjirije .
Akaba yakomeje atangaza ko yizera ko igihe kizagera aba bombi bagakorana indirimbo nyuma yaho hashize imyaka myinshi bakoranye indirimbo “Mbahafi ” imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muu Rwanda.
Knowless akaba yasoje agaragaza uburyo The Ben ngo ari umuhanzi ukwiye icyubahiro cye bitewe n’ibikorwa yakoze ndetse amufata nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika Nyarwanda.






