
Ikipe ya Police FC nyuma yo kutitwara neza muri shampiyona yo mu Rwanda yamaze gusezerera abakinnyi batanu icyarimwe barimo Byiringiro Lague, Allan Katerrega , David chimezie ,Henry Msanga na Richard kirongozi.
Ikipe ya Police ikomeje kugira abakinnyi isezerera kugirango ibone umwanya wo gushyiramo abakinnyi bashya nyuma y’uko isezereye Ani Elijah kuri ubu ikaba yasezereye abandi bakinnyi batanu icyarimwe ibashinja umusaruro nkene.
Byiringiro Lague nyuma yo kugenda afungwa bitewe nibyo yabaga akurikiranyweho akaba yamaze gusezererwa na Police ano yasezerewe arikumwe n’abandi bakinnyi barimo Allan Katerrega , David chimezie ,Henry Msanga na Richard kirongozi.
Police FC ikaba ifite gahunda yo kugura abandi bakinnyi bashya nyuma yuko umwaka ushize abakinnyi baguze babatengushye.




