Mu gihe The Ben na Bruce Melodie bakomeje ihangana rigana no ku gitaramo bazahuriramo ku wa 01 Mutarama 2026 muri BK Arena, mu mashusho y’indirimbo “Indabo Zanjye” ya The Ben agaragaza ko burya indabo avuga atari ize ahubwo ari aza Bruce Melodie.
Mu 2022, ubwo umuhanzi Kizz Daniel wo muri Nigeria yazaga gutaramira i Kigali mu gitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie, Bruce yagiye kumwakira ku kibuga cy’indege maze uyu muhanzi mu buryo butagaragaye neza ntiyakira indabo Bruce Melodie yari yamuzaniye.
SOMA: Azabaga inda ya Bruce Melodie – The Ben muri “Indabo zanjye”
Uwaganiriye na 3DTV RWANDA uri hafi y’itsinda rya The Ben, yatugaragarije ko mu mashusho y’indirimbo “Indabo Zanjye” ya The Ben, asobanura ko indabo avuga atari ize asaba abantu ko bamuha, ahubwo aba avuga iza Bruce Melodie zanzwe na Kizz Daniel ngo kubera inda ya Bruce n’inkweto ze z’ibinyusi.
Yagize ati: “Erega buriya Indabo Zanjye ntabwo ari za The Ben, ahubwo aba avuga iza Bruce Melodie zanzwe na Kizz Daniel ku kibuga cy’indege kubera ngo yarebye inda ya Bruce n’ibinyusi bye (inkweto) agahita amusuzugura.”
The Ben rero aba asa n’uwishyize mu mwanya wa Bruce Melodie gusa mu buryo bwo kumukwena agaragaza ko indabo ze zanzwe kubera uko yasaga.
Aba bombi bagiye guhurira mu gitaramo The New Year Groove kizabera muri Bk Arena tariki 01 Mutarama 2026.
Kanda hano ugure tike zitarashira




