
Umuhanzi Kivumbi King yatangaje ko bitewe n’uruhare rukomeye umuhanzi Joshua Baraka wo muri Uganda ari kugira mu guteza imbere umuziki Nyarwanda agenda akorana n’abahanzi batandukanye bijyanye n’uburyo yicisha bugufi akwiriye gushakirwa izina ry’ikinyarwanda.
Umuhanzi Kivumbi King yatangaje ko bitewe n’umuhate umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Joshua Baraka akomeje kugaragaza mu gushyigikira umuziki Nyarwanda akorana n’abahanzi b’abanyarwanda abona akwiriye gushakirwa izina ry’ikinyarwanda.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro Versus ubwo yabazwaga uko abona umuhanzi Joshua Baraka mu mboni ze atangaza ko abona uyu muhanzi akwiriye guhabwa izina ry’ikinyarwanda bitewe nibyo akomeje kugenda afasha muzika Nyarwanda.
Kivumbi King akaba yatangaje ko kandi uyu muhanzi yamwigiyeho byinshi cyane ariko icyambere cy’ingenzi yamwigiyeho Ari ukwicisha bugufi.





