
Ikipe ya Rayon Sports yafunguye isoko ryo kugura abakinnyi aho kuri ubu yamaze gusinyisha abakinnyi batanu icyarimwe barimo Nshuti Didier wakiniraga Gorilla , Ndayishimiye Didier wakiniraga As Kigali, Hakizimana Zuberi wakiniraga Mukura , Nisingizwe Christian nawe wakiniraga Mukura ndetse na rutahizamu Muhoza Daniel wakiniraga Etoile de l’est.
Rayon Sports kuri ubu yatangiye kwiyubaka ihereye ku bakinnyi bakiri bato bafite impano Kandi b’abanyarwanda kuri uyu wa gatanu ikaba yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya muri aba bakinnyi bose hakaba nta mukinnyi urimo ufite nibura imyaka 25.
Rayon Sports ikaba ifite intego yo kubanza kugura abakinnyi b’abanyarwanda bakomeye mbere yo kugura abanyamahanga kuko byamaze kigaragara ko kwitwara neza muri shampiyona yo mu Rwanda kuba ikipe ikomeye bigusaba no kuba ufite abakinnyi b’abanyarwanda bakomeye.
Rayon Sports nyuma yo gusinyisha aba bakinnyi kuri ubu ikaba iteganya kongeramo abandi banyarwanda bane ikabona kujya ku isoko gushaka abanyamahanga.




