
Gisa cy’Inganzo umwe mu bahanzi bemerwa nk’abafite impano idasanzwe yatangaje ko indirimbo “Ntwali Batinya” ya Richard Nick Ngendahayo yamubereye imbaraga n’icyizere mu gihe yari yarazahajwe no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse yumva ubuzima bwe buri kugana ahabi.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gisa cy’Inganzo yavuze ko iyo ndirimbo yamubereye inshuti magara mu gihe yari ari mu rugendo rwo guhangana n’ubuzima bwo gukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Hari igihe nabonaga ndi gutera nkabona nabuze unyikiriza, nareba nkabona nta cyerekezo mbona. Nashyiramo iriya ndirimbo ikambera inshuti nyinshi, nkumva ni nkaho ndi kumwe n’inshuti nyinshi.”
Yasobanuye ko ubutumwa bwo muri “Ntwali Batinya” bwakomeje kumwibutsa ko gutsindwa atari iherezo ry’ubuzima, ari na bwo bwatumaga akomeza kwizera ko umunsi umwe azigobotora ibiyobyabwenge.
Nyuma yo kongera kwiyubaka no kuva muri uwo mwijima, Gisa cy’Inganzo yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo nk’uburyo bwo gushimira ubutumwa yayikuyemo ndetse no kubusangiza abandi banyura mu bihe nk’ibyo yanyuzemo.






