
Umuhanzi Yampano ubwo yitabaga urukiko mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa rye ry’agateganyo, yemeye ko yatangiye “Gucoma” (kunywa urumogi) yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Yampano ariko avuga ko nyuma yaje kureka kunywa urumogi gusa akaza kongera kurusubira agiye i Burayi, akavuga ko zari impamvu z’ubukonje bwinshi buhaba.
Nyuma y’iki gihe ngo uyu muhanzi yatangiye inzira yo kurureka ndetse ngo akaba yari amaze iminsi anahura na muganga wabimufashaga.
SOMA:Yampano yasabiye imbabazi abafungiwe ikibazo cye
Yampano kandi yabwiye urukiko ko iminsi amaze afunzwe hari icyo yamwigishije, bityo asaba kurekurwa akaburana ari hanze.Uyu muhanzi yanasabye imbabazi ku byo yakoze, yemera ko bitazasubira ukundi na cyane ko ngo n’umugore we yamubabariye.
Muri uru rubanza rwabaye ku wa 2 Kamena 2026, ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufunga by’agateganyo iminsi 30 umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.






