
Umuhanzi wo muri Nigeria, Timi i ufite indirimbo “Soldier” ikunzwe cyane kubera umuzamu wa Rayon Sports n’Amavubi, Kwizera Olivier wayikundishije abantu inaha, aritegura kuza gutaramira i Kigali.
Uyu muhanzi nyuma yo kubona indirimbo ye iri gukundwa cyane mu Rwanda yifuje ko yanakorana indirimbo n’umuhanzi waho none yateguje n’igitaramo inaha.
SOMA:Anxiety yamamajwe na Kwizera Olivier igeze ku mwanya wa kane muzikunzwe mu Rwanda
Uretse Timi mu minsi ishize hari n’undi muhanzi witwa Paddy K nawe wo muri wari ukunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo ye “Anxiety” nayo yamenyekanishijwe na Olivier mu Rwanda.
Aba bahanzi bombi bo muri Nigeria bafashijwe cyane na Kwizera Olivier gukundwa cyane mu Rwanda mu gihe binyuze mu mashusho mato ashyira ku mbuga nkoranyambaga aririmba indirimbo zabo.






