
Umuhanzi Christopher nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu bitaramo yatangaje ko igitaramo yari ategerejwemo muri Uganda tariki 02 Kamena 2026, cyamaze gusubikwa bitewe n’icyorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu.
Mu butumwa ya yanyujije kuri Instagram, yavuze ko ari icyemezo bafashe ku bw’inyungu z’abafana n’abandi bantu bose muri rusange.
Ati “Bitewe n’icyorezo cya Ebola gihari no ku bw’inyungu rusange z’ubuzima, tubabajwe no kubamenyesha ko igitaramo cyari giteganyijwe tariki 02 Kamena 2026, cyahagaritswe.
“Ntabwo cyari icyemezo cyoroshye, ariko ubuzima bwiza bw’abafana bacu, itsinda ryacu n’umuryango mugari bigomba kuza mbere ya byose.”
Yakomeje ashimira abafana be ku bwo kubyumva no kumushyigikira, abizeza ko amatariki mashya y’iki gitaramo azatangazwa vuba.



