
Cheikh Djibril Ouattara rutahizamu wa APR FC yanenze bikomeje abantu bafite ubujiji mu mupira wo mu Rwanda ndetse atangaza ko ugifite urugendp rurerure mu iterambere bitewe n’imyumvire ya bamwe y’uko kuba ikipe cyangwa umukinnyi yahabwa penaliti ari itoneshwa.
Rutahizamu w’Ikipe ya APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yatangaje ko umupira wo mu Rwanda ugifite urugendo rurerure rwo kwiyubaka, bitewe n’imyumvire ya bamwe y’uko kuba ikipe cyangwa umukinnyi yahabwa penaliti ari itoneshwa.
Ibi Ouattara yabivuze yifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatandatu aho yagize ati ” Umukino wa nyuma wa CAF Confederations Cup wabonetsemo penaliti ebyiri, umukino wa nyuma wa CAF Champions League wabonetsemo penaliti ebyiri, umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabonetsemo penaliti imwe. Penaliti ni kimwe mu bintu by’ingenzi biranga intsinzi ya ruhago iteye imbere, uretse muri Shampiyona y’u Rwanda aho gutanga penaliti bifatwa nk’itonesha ku ikipe ndetse n’umukinnyi bagabo namwe bagore, musige ubujiji inyuma, turacyafite urugendo rurerure.”
Djibril Ouattara ari ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho afite ibitego 17 anganya na Mbonyumwami Taiba bakarushanya imipira ibyara ibitego batanze. Taiba yatanze itanu , Ouattara atanga itatu.



