
Nyuma y’igihe kitari gito badacaba uwaka umuraperi Papa Cyangwe yageneye ubutunwa Rocky wamugize uwariwe ndetse amwibutsa ko amushimira ibyo yamukoreye byose kuko iyo ataba we atari kubasha kuba uwo ariwe ubu ngubu akaba yanaboneyeho kumusaba imbabazi aho yamutengushye.
Umuraperi Papa Cyangwe yashimiye Rocky Kimomo wahoze amureberera inyungu mu muziki, avuga ko ari we akesha ibyo yagezeho ndetse akaba yanaboneyeho umwanya wo kumusaba imbabazi aho yamutengushye.
Nkuko yabitangaje akaba yagize ati ” Warakoze ku bwa byose. Yehova ajye akomeza kuguha umugisha Rocky Kimomo, iyo ataba wowe simba nitwa Papa Cyangwe simba ndi uwo ndi we uyu munsi. Uzambabarire aho nagutengushye hose uri umuntu udasanzwe.”
Kuva mu Ukwakira 2020 kugeza muri Kanama 2021 Rocky Kimomo yakoranye na Papa Cyangwe nk’ureberera inyungu ze mu muziki. Muri ibyo bihe yamufashije gukora nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Bambe, Ngaho, Kunsutsu n’izindi nyinshi.




