Abahanzi barimo Mbosso wo muri Tanzania, Chrissy Eazy na Gisa no mu Rwanda bari mu bahanzi bazaherekeza The Ben mu gitaramo “The New Year Groove”.
3D TV RWANDA yamenye ko The Ben ageze kure ashaka abahanzi bazamuherekeza muri iki gitaramo kizabera Bk Arena tariki 01 Mutarama 2026.
SOMA: Azabaga inda ya Bruce Melodie – The Ben muri “Indabo zanjye”
Ku ikubitiro ibiganiro byashyizweho akadomo harimo ibyahuje The Ben n’ikipe ya Chrissy Eazy, Mbosso ndetse na Gisa ku buryo byizewe ko aba bahanzi batatu bazamuherekeza muri icyo gitaramo.
SOMA: Nduhungirehe yasabye abantu kutagereranya The Ben n’uwo ari we wese
Uwahaye amakuru 3D TV RWANDA yemeje aya makuru, avuga ko hari n’abandi bahanzi barimo Green P bashobora kuzagaragara muri iki gitaramo.
Aganira n’umunyamakuru wa 3D TV RWANDA ati “Yego Mbosso tumaze igihe tugirana ibiganiro, Chriss Eazy we twarasoje ndabizi ko azaza naho Gisa we musanzwe mubizi ko azaza.”
SOMA: Noopja yasabye The Ben kudahagarika umuziki
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben agiye guhurira mu gitaramo na Bruce Melodie tariki 01 Mutarama 2026 muri Bk Arena.
Kanda hano ugure tike zitarashira






