
Abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino usoza shampiyona ugomba kubahuza na Kiyovu Sports kuri uyu wa gatanu saa moya z’umugoroba biyemeje guha imyambaro yabo abafana mu rwego rwo kubashimira uburyo bakomeje kubaba hafi mu bihe bigoye banyuzemo.
Nubwo bitabashije kugenda neza nkuko babyifuzaga ariko abakinnyi ba Rayon Sports barashimira abakunzi babo batabatereranye ahubwo bagakomeza kubatera ingabo mu bitugu mu rugamba bityo bikaba byatumye batekereza kubagenera impano ku mukino bakinamo na Kiyovu Sports.
Nkuko tubikesha Sk Fm umunyamakuru wayo Lorenzo Christian akaba yatangaje ko impano abakinnyi ba Rayon Sports baragenera abakunzi babo ari umwambaro barakinana uwo mukino ndetse bakabasha no kubaha amanota atatu batsinda Kiyovu Sports.
Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda uyu mukino cyangwa ikanganya byananirana igatsindwa ikinyuranyo cy’igitego kimwe kugirango ibashe kuguma ku mwanya wa kabiri izaserukire igihugu.



