
Umukinnyi Noam Emeran nyuma yo guhamagarwa ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ndetse n’ishema ryo gukinira igihugu papa we yakiniye yizeza abanyarwanda ko aje gufatanya n’abandi mu kwandika amateka bagatanga ibyishimo.
Noam Emeran wakiniye Manchester United y’abato nyuma yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ku nshuro ye ya mbere yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ndetse atangaza ko atewe ishema no gukinira u Rwanda nk’igihugu papa we umubyara yakiniye.
Nkuko abinyujije kuri Instagram ye yabitangaje akaba yagize ati “Ndishimye cyane n’amarangamutima akomeye ninjiye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Guhagararira igihugu cyanjye nicyubahiro nyacyo, kandi ikaba intangiriro y’umutwe mushya tuzandika hamwe n’ishyaka, akazi gakomeye n’ubumwe “.
Noam Fritz Emeran akaba ari umwana wa Emeran Nkusi Fritz nawe wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akanayikoreramo ibigwi bitandukanye.




