Senateri Habineza mu basaba ishyirwaho ry'amashuri y'abashakanye
Kuba abashyingiranwa muri iki gihe hafi ya bose bemera ivangamutungo rusange, ngo ni ikimenyetso cy’urukundo no kwizerana, ariko gatanya na zo zirimo kwiyongera bitewe n’abishakira imitungo batagamije kubaka urugo.
Raporo y’irangamimerere mu Rwanda, yakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) mu mwaka ushize wa 2025, igaragaza ko 97% by’abashyingiranwa bose bakoze ivangamutungo rusange nk’uburyo bw’imicungire y’umutungo w’urugo rwabo.
Iyi raporo y’Ikigo NISR igaragaza ko mu bantu barenga ibihumbi 50 bakozweho ubushakashatsi muri 2025, abarenga 48,748(97%) bashyingiranywe bemera ivangamutungo rusange mu rugo rwabo.
Abandi bose basigaye barimo abagera ku 1,187(2.4%) basezeranye bemera kuvanga gusa umutungo buri muntu azahaha amaze gushinga urugo, 312 biyemeje ivanguramutungo risesuye, mu gihe ingo 9 zo ziyemeje kubana hashingiwe ku masezerano ategurwa n’abashaka gushyingiranwa.
Ivanga mutungo rusange nk’uburyo benshi bahisemo, abarishima bavuga ko ari ryo rijyanye n’umuco w’ubupfura, kwizerana ndetse n’urukundo, ariko ko muri ibi bihe hari abakomeje kuryihisha inyuma bagasezerana n’abo bita abakunzi babo, nyamara bagamije kuzagera mu rugo bagatwara ya mitungo binyuze muri gatanya.
Hari n’abashyingiranwa barabeshywe ko urugo bagiyemo bazasanga ari paradizo yuzuye imitungo, bagerayo bakabona ko batekewe imitwe, urugo bakarusenya, nk’uko bivugwa na bamwe mu baganiriye na 3D TV Rwanda.
Umukobwa ukora akazi ko kurinda umutekano, akaba atuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Gusezerana ivangamutungo byari byiza binaryoshye pe, ariko ikibazo urubyiruko ruri guhura na cyo ni uko umusore ajya kugutereta uri umukobwa mwiza, we adafite imitungo akabona ko utazamwemera.”
“Ahita ajya gutira mugenzi we imodoka cyangwa inzu akayikwereka, nawe kubera rya rari ry’umutungo, ukava mu byawe ukaza, wagera mu rugo ugasanga nta kintu na kimwe afite, tayari, gatanya yihuse!”
Uwo twise Nduwayezu Benoit utanga serivisi za Mobile Money, na we yagize ati “Abantu iyo bamaze gushakana baba babaye umwe, buri muntu aba afite uruhare ku mutungo wa mugenzi we, utawufite rero ashaka kuza kurya ibya mugenzi we. Nta rukundo rukibaho.”
Nduwayezu avuga ko uwakurikiye imitungo iyo ageze mu rugo ahita ashaka impamvu zituma atandukana n’uwo bashakanye, bagahita bagabana n’uwari nyiri imitungo yose.”
Hari umusore utarashinga urugo waganiriye na 3D TV Rwanda uvuga ko mu rwego rwo kwirinda ko uwo bazashakana yamwambura ibyo yaruhiye, agomba kubanza kumara imyaka itanu yose amwigaho.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku Cyumweru, Senateri Dr Frank Habineza yashimye ko Itegeko rishya rigenga umuryango riteganyiriza igihe kitari munsi y’imyaka itanu umuntu ushaka imitungo y’urugo yashatsemo, ko ari bwo yemerewe gutwara urwe ruhande mu gihe atandukanye n’uwo bashakanye.
Dr Habineza agira ati “Uwaje mu rugo yaraje gushaka gutwara inzu, mu myaka itanu uwo azaba afite abana nka 2 cyangwa 3, nashaka iyo nzu azayitware nta kibazo, ariko wa wundi ushaka ibintu byihutirwa uwo nta yo azatwara.”
Dr Habineza avuga ko hakwiye kubaho gahunda ya Leta yo kwigisha mu gihe kirekire (kirenga ukwezi) abantu benda gushinga urugo, bakamenya imibanire y’abashakanye hamwe n’imibereho y’urwo rugo. Avuga ko kuganirizwa byonyine mu gihe bagiye ku murenge gusezerana bidahagije.
Senateri Dr Frank Habineza yaganiriye n’Itangazamakuru nyuma yo kubonana n’abayobozi b’ishyaka ahagarariye rya Democratic Green Party, aho abasaba kubwira abanyamuryango ko umusanzu wo kuba muri iryo shyaka wazamuwe kugera ku mafaranga 5,000Frw, kandi ko bagomba kwiyandikisha mu ikoranabuhanga bakagira ikarita iranga buri muntu.






