
Nyuma y’igihe kitari gito umukinnyi w’ikipe ya APR FC atabura mu ikipe y’igihugu Amavubi kuri iyi nshuro ntiyabashije kubona ubutumire mu bakinnyi bitegura imikino ya gicuti aho mu ikipe ya APR FC hahamagawemo abakinnyi batandatu barimo Hakizimana Adolphe, Ruboneka Jean Bosco, Niyigena Clement, Yunussu Nshimiyimana, Niyomugabo Claude na Byiringiro Jean Gilbert.
Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza abakinnyi bayo bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ya gicuti izabera mu gihugu cya Maroc aho muri aba bakinnyi hatagaragaramo Mugisha Gilbert ubundi utajyaga ubura ubutumire.
Nubwo hatarajya hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagawe gusa abakinnyi bose bahamagawe bamaze kubona ubutumire ndetse bikaba biteganyijwe ko umunsi wa nyuma wa shampiyona ukirangira abakinnyi bahamagawe bazahita batangira umwiherero.
Mu bakurukiranira hafi bakaba bemeza ko impamvu Mugisha Gilbert atahamagawe mu ikipe y’igihugu byatewe nuko hari abakinnyi benshi bakina basatira bakina hanze y’igihugu bahamagawe.



