
Kuri uyu wa kabiri abakinnyi barimo Achraf Hakimi na Ousmane Dembélé bagarutse mu myitozo rusange hamwe n’abandi bakinnyi aba bombi bizeye ko bashobora gutangira mu kibuga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League izahuriramo n’ikipe ya Arsenal kuri uyu wa gatandatu.
Aba bakinnyi bombi bagenderwaho mu ikipe ya Paris Saint Germain bakaba bari basanzwe bafite ibibazo by’imvune gusa bitewe n’umukino ukomeye bafitanye n’ikipe ya Arsenal bakaba bamaze kugaruka mu myitozo
Achraf Hakimi na Ousmane Dembélébakaba batangiye imyitozo yuzuye n’abandi bakinnyi aho bari gukoresha imbaraga zishoboka zose kugirango bazabashe kubanzamo muri uyu mukino.
Benshi mu bakunzi ba Paris Saint Germain bakaba bibazaga ukuntu bazakina badafite abakinnyi babo ngenderwaho gusa kuri ubu bakaba bamaze gusubizwa.



